Online Bible

- Reklamy -

Zaburi 20 - Bibiliya Ijambo ry'imana D


Isengesho ryo gusabira umwami

1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Nugira amakuba Uhoraho ajye akugoboka, Imana ya Yakobo ubwayo izajye ikurinda.

3 Ijye igutabara yibereye mu Ngoro yayo, igushyigikire iri i Siyoni.

4 Ijye izirikana amaturo yawe yose, yemere n'ibitambo byawe bikongorwa n'umuriro. Kuruhuka.

5 Ijye iguha ibyo wifuza, isohoze imigambi yawe yose.

6 Ni bwo tuzarangurura twishimira ko watsinze, tuzunguze amabendera twogeza Imana yacu. Uhoraho najye aguha ibyo umusabye byose.

7 Noneho menye ko Uhoraho arokora umwami yimikishije amavuta, yamugobotse yibereye mu ijuru mu Ngoro ye, amukorera ibikomeye amubashisha gutsinda.

8 Bamwe biringira amagare y'intambara, abandi biringira amafarasi y'intambara, ariko twebwe twiringira Uhoraho Imana yacu.

9 Abo bazatsindwa bashirire ku icumu, nyamara twebwe tuzashinga ibirindiro.

10 Uhoraho, shoboza umwami gutsinda, umwami najye atugoboka nitumutabaza.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Následuj nás:



Reklamy