Zaburi 150 - Bibiliya Ijambo ry'imana DGusingiza Imana 1 Haleluya! Nimusingize Imana muri mu Ngoro yayo! Mu ijuru ryayo nimuyisingize kuko ari nyir'ubushobozi. 2 Nimuyisingize kubera ibyo yakoze bikomeye, nimuyisingize kubera ubuhangange bwayo buhambaye. 3 Nimuyisingize muvuza amakondera, nimuyisingize mucuranga inanga nyamuduri n'inanga y'indoha. 4 Nimuyisingize muvuza ishakwe kandi mubyina, nimuyisingize mucuranga ibinyamirya n'imyironge. 5 Nimuyisingize muvuza ibyuma birangīra, nimuyisingize muvuza ibyuma binihīra. 6 Ibifite ubuzima byose nibisingize Uhoraho! Haleluya! |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda