Online Bible

- Reklamy -

Zaburi 13 - Bibiliya Ijambo ry'imana D


Gutabaza Uhoraho

1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi.

2 Uhoraho, uzahora unyibagirwa ugeze ryari? Uzageza ryari kunyirengagiza?

3 Koko se nzahangayika ngeze ryari? Dore buri munsi intimba inshengura umutima. Umwanzi wanjye azanyivuga hejuru ageze ryari?

4 Uhoraho Mana yanjye, birebe maze unsubize, ungaruremo agatege kugira ngo ntapfa.

5 Umwanzi wanjye ye kuvuga ati: “Ndamutsinze!” Abandwanya na bo be kwishimira ko ibyanjye birangiye.

6 Ariko jyewe niringiye ineza yawe, nzishimira ko wankijije. Koko nzaririmbira Uhoraho kuko yangiriye neza.

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Následuj nás:



Reklamy