Online Bible

- Reklamy -

Zaburi 11 - Bibiliya Ijambo ry'imana D


Kwiringira Uhoraho

1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho ni we mpungiyeho. None se kuki mumbwira muti: “Ihute nk'inyoni uhungire ku misozi,

2 dore abagome bitwikiriye umwijima, babanze imiheto batamika imyambi, barafoye ngo barase intungane.”

3 None se igihe ibintu byadogereye, intungane yakora iki?

4 Uhoraho aganje mu Ngoro ye nziranenge, koko Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami mu ijuru, agenzura abantu akamenya ibyabo.

5 Uhoraho agenzura intungane n'abagome, abanyarugomo abanga urunuka.

6 Abagome abarahuriraho amakara yaka, abagushaho amazuku n'umuyaga utwika. Ngibyo ibihano bazahanishwa.

7 Erega Uhoraho ni intungane, akunda abakora ibitunganye, intungane ni zo zizamureba imbonankubone!

Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001 

Bible Society of Rwanda
Následuj nás:



Reklamy