Zaburi 20 - Bibiliya Ijambo ry'imanaIsengesho ryo gusabira umwami 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Nugira amakuba Uhoraho ajye akugoboka, Imana ya Yakobo ubwayo izajye ikurinda. 3 Ijye igutabara yibereye mu Ngoro yayo, igushyigikire iri i Siyoni. 4 Ijye izirikana amaturo yawe yose, yemere n'ibitambo byawe bikongorwa n'umuriro. Kuruhuka. 5 Ijye iguha ibyo wifuza, isohoze imigambi yawe yose. 6 Ni bwo tuzarangurura twishimira ko watsinze, tuzunguze amabendera twogeza Imana yacu. Uhoraho najye aguha ibyo umusabye byose. 7 Noneho menye ko Uhoraho arokora umwami yimikishije amavuta, yamugobotse yibereye mu ijuru mu Ngoro ye, amukorera ibikomeye amubashisha gutsinda. 8 Bamwe biringira amagare y'intambara, abandi biringira amafarasi y'intambara, ariko twebwe twiringira Uhoraho Imana yacu. 9 Abo bazatsindwa bashirire ku icumu, nyamara twebwe tuzashinga ibirindiro. 10 Uhoraho, shoboza umwami gutsinda, umwami najye atugoboka nitumutabaza. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda