Zaburi 13 - Bibiliya Ijambo ry'imanaGutabaza Uhoraho 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. 2 Uhoraho, uzahora unyibagirwa ugeze ryari? Uzageza ryari kunyirengagiza? 3 Koko se nzahangayika ngeze ryari? Dore buri munsi intimba inshengura umutima. Umwanzi wanjye azanyivuga hejuru ageze ryari? 4 Uhoraho Mana yanjye, birebe maze unsubize, ungaruremo agatege kugira ngo ntapfa. 5 Umwanzi wanjye ye kuvuga ati: “Ndamutsinze!” Abandwanya na bo be kwishimira ko ibyanjye birangiye. 6 Ariko jyewe niringiye ineza yawe, nzishimira ko wankijije. Koko nzaririmbira Uhoraho kuko yangiriye neza. |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda