Zaburi 11 - Bibiliya Ijambo ry'imanaKwiringira Uhoraho 1 Zaburi y'umuyobozi w'abaririmbyi. Ni iya Dawidi. Uhoraho ni we mpungiyeho. None se kuki mumbwira muti: “Ihute nk'inyoni uhungire ku misozi, 2 dore abagome bitwikiriye umwijima, babanze imiheto batamika imyambi, barafoye ngo barase intungane.” 3 None se igihe ibintu byadogereye, intungane yakora iki? 4 Uhoraho aganje mu Ngoro ye nziranenge, koko Uhoraho yicaye ku ntebe ye ya cyami mu ijuru, agenzura abantu akamenya ibyabo. 5 Uhoraho agenzura intungane n'abagome, abanyarugomo abanga urunuka. 6 Abagome abarahuriraho amakara yaka, abagushaho amazuku n'umuyaga utwika. Ngibyo ibihano bazahanishwa. 7 Erega Uhoraho ni intungane, akunda abakora ibitunganye, intungane ni zo zizamureba imbonankubone! |
Bibiliya Yera © Bible Society of Rwanda, 2001
Bible Society of Rwanda