Kubara 7:87 - Bibiliya Yera87 Amatungo yose y'ibitambo byo koswa yari ibimasa cumi na bibiri, n'amasekurume y'intama cumi n'abiri, n'abana b'intama b'amasekurume bataramara umwaka cumi na babiri, byatambanywe n'amaturo y'ifu yo kuri byo; amasekurume y'ihene yo gutambirwa ibyaha yari cumi n'abiri. Sien die hoofstukBibiliya Ijambo ry'imana D87 Batanze n'ibimasa cumi na bibiri n'amapfizi y'intama cumi n'abiri, n'abana b'intama cumi na babiri batarengeje umwaka by'ibitambo bikongorwa n'umuriro, kimwe n'amaturo y'ibinyampeke. Batanga n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri y'ibitambo byo guhongerera ibyaha. Sien die hoofstukBibiliya Ijambo ry'imana87 Batanze n'ibimasa cumi na bibiri n'amapfizi y'intama cumi n'abiri, n'abana b'intama cumi na babiri batarengeje umwaka by'ibitambo bikongorwa n'umuriro, kimwe n'amaturo y'ibinyampeke. Batanga n'amasekurume y'ihene cumi n'abiri y'ibitambo byo guhongerera ibyaha. Sien die hoofstukKinyarwanda Bibiliya Ntagatifu87 Amatungo yo gutura ibitambo bitwikwa yose hamwe yari agizwe n’ibimasa cumi na bibiri, amasekurume y’intama cumi n’abiri, n’utwana tw’intama tw’umwaka umwe cumi na tubiri hamwe n’amaturo yagenwe, wongeyeho amasekurume y’ihene cumi n’abiri yo guturaho igitambo cyo guhongera icyaha. Sien die hoofstuk |